Description
Author(s): Zaha Boo
Publisher: Marie-Yolanda Ujeneza
Publisher Imprint: Marie-Yolanda Ujeneza
BISAC: General
Mbe mutima wanjye, mbwira: nahuye na nde?
Kuki waterutse ukampanurira amateka akomeye?
Ni iki ntazi, ngomba kumenya?
Ikibasumba Umutoniwabose yavuste ari uruhinja rufite uburanga butangaje. Se yamukubise amaso, ahita amwita Ikibasumba. Kuba yari akurikiye abana b’abahungu batanu bari bamaze kuba bakuru, byatumye uwo mubyeyi atekereza cyane. Ni ko kubaza nyina w’umwana ati: “Ese uyu mukobwa wacu, bariya basaza be ntibazajya bamurwanira? Ni nde uzamwitaho byihariye? Ni nde uzamukunda kandi akamurengera kurusha abandi?” Ihurizo riba rirerire. Nyina ageze aho amusubiza atuje ati “Azibera umutoni wa bose.” Irindi zina aba arimuhaye atyo.
Zaha Boo ni umwanditsi wavukiye mu Rwanda mu mwaka w’1981, akaba atuye mu Bubiligi kuva mu mwaka w’1994.Nyuma y’amagambo afasha kwiyubaka akubiye muri “Waramutse Mwiza”, atugejejeho ino nkuru yise “Ikibasumba Umutoniwabose”, ikaba ivuga ku bikomere abantu babana nabyo, ndetse bikagira ingaruka nyinshi kandi zikomeye mu buzima bwabo.

Reviews
There are no reviews yet.